Polisi y’u Rwanda yakanguriye Impunzi z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ziri mu nkambi ya Mugombwa ibarizwa mu murenge wa Mugombwa, akarere ka Gisagara kwirinda ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, iribera mu ngo n’imiryango ndetse n’irikorerwa abana.

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zirashishikarizwa kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina



Ibi babisabwe ku wa 26 Ukwakira uyu mwaka mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mugombwa, Inspector of Police (IP) Florent Bajyinama afatanyije n’uhagarariye Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza (MIDIMAR), Eric Mutabazi.

Mu butumwa yagejeje kuri izo mpunzi, IP Bajyinama yazibwiye ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsinagore kuruta uko rikorerwa igitsinagabo.

Yazibwiye ko ihohotera rikorerwa abagore harimo kubakubita, kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubafata ku ngufu no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yongeyeho ko abenshi mu bakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina; cyane cyane abagabo, akenshi baba banyoye ibiyobyabwenge; abandi bakaba babiterwa n’ubusinzi n’ubujiji.

Yagize ati,“Bamwe mu bagore n’abakobwa bakorerwa ihohotera ry’uburyo butandukanye bakaruca bakarumira. Uwarikorewe akwiriye kubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe. Guhishira iryo hohotera ni ugutiza umurindi uwakoze icyo cyaha.”



Yakomeje agira ati,”Bamwe mu bagabo bibwira ko guhoza igitsure ku bo bashakanye ari byo bituma babubaha. Iyo mitekerereze ni yo akenshi ivamo guhohotera abagore. Nta we ukwiriye guhohoterwa kubera ko ari igitsina runaka; ahubwo abantu bose bagomba kubahana.”

Yazibwiye ko umuryango urangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina udashobora gutera imbere; kandi ko usibye n’ibyo nta mahoro n’umutekano bishobora kuwurangwamo.

Yazisabye kwirinda ibyaha byose no kujya zitanga amakuru yerekeye ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa kuri nimero za telefone zitishyurwa 3029 (Isange One Stop Centers), 3512 (Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina) na 116 (Ihohotera rikorerwa abana).

IP Bajyinama yaganirije kandi izo mpunzi ku icuruzwa ry’abantu; aha akaba yarazibwiye ko hari abantu bashuka urubyiruko bakarujyana mu bindi bihugu barwizeza ko bazarushakira akazi n’amashuri meza nibagerayo; ariko ko iyo babagejejeyo  babambura ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU