Diamond Platnumz, umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no muri Afurika muri rusange, yahawe urwamenyo na bamwe mu bakunzi be kubera imvugo igayitse no kutishimira amagambo benshi bavuga ko adashimishije yaherekeje ifoto yashyize hanze.

Imvugo igayitse Diamond Platnumz yakoresheje ku bana be yatumye ahabwa urwamenyo



Ku ifoto Diamond Platinumz yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ari kumwe n’abana be yanditseho amagambo agira ati ” My Sperms and i!!!……? “akurikizaho amazina y’abana be bombi umuhungu n’umukobwa.

Imvugo igayitse Diamond Platnumz yakoresheje ku bana be yatumye ahabwa urwamenyo

Aya magambo Diamond yanditse  dusobanuye mu Kinyarwanda, yashatse kuvuga ati: ” Amasohoro yanjye nanjye”,  aho yashakaga kuvuga we n’aba bana be.



Bamwe mu bakunzi be ntibabyishimiye, bamubwira ko atari imvugo iboneye yagakwiye gukoresha ko ahubwo ibyo yakoze ari imvugo nyandagazi idakwiye gukoreshwa n’umubyeyi wubaha abana be. Abandi nabo  bihutiye kumubwiyra ko atari amasohoro ye wenyine yatumye abo bana babaho kuko iyo adahura n’amagi ya Zari bitari gushoboka.

Diamond Platinumz umaze iminsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yerekeje agiye gusura umugore we Zari n’abana be akomeje kugarukwaho cyane n’abafana be aho bamwibasiye bamuhora imvugo yakoresheje ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa instagram yaherekesheje amagambo yagarutsweho cyane n’abakunzi be.

Diamond akaba yari amaze iminsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yerekeje agiye gusura umugore we Zari n’abana be.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU