Umugabane w’Africa niwo mugabane wa kabiri mu bunini mu migabane itandatu igize uyu mubumbe dutuye isi, ariko hari ukuntu abantu usanga bafata iyi Africa dutuye mu myumvire itariyo.

Image result for africa



Iyi myumvire akenshi usanga igirwa n’abatuye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, mu ruhererekane rw’ama film azwi nka serie, twavuga nk’iyitwa Amazing race bavuga ko ngo Africa ari umugabane utabamo urubura ariko mu byukuri sibyo kuko rurahari.

Iyi ni imyumvire 10 ipfuye abantu bagira kumugabane wa Africa.

  1. Africa ni umugabane.

Abantu bibwira ko Africa ari igihugu atari umugabane, ariko ibi sibyo kuko Africa ni umugabane ugizwe n’ibihugu 54 byigenga, kandi buri gihugu gifite ibirango byabyo ndetse kikagira n’ifaranga ryacyo.

2. Africa ni umugabane w’ibyago n’amakuba.

Umugabane w’Africa abantu bakunze kumva ko ari umugabane urangwa n’intambara n’imyigaragambyo mu bene gihugu b’ibihugu bya Africa ariko ibi ntabwo aribyo kuko ibi ni ibiba ku isi yose.

3. Africa ni umugabane w’abakene n’indwara.

Nta hantu mu by’ukuri utasanga indwara ku isi ndetse ngo unahasange ibitaro bivura abarwaye, ariko usanga uburwayi bakunze kubutwerera Africa gusa. Abantu batuye mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi uzasanga biyumvisha ko Africa ariyo ikennye yonyine ariko sibyo kuko ahantu hose mu isi wahasanga abakene.

4. Abanyepolitiki bose bo muri Africa barya ruswa.

Ntabwo abayobozi barya ruswa mu isi ari umwihariko wa Africa kuko tuzi n’intwari nyafurika Nelson Mandela, President wa mbere w’Africa yepfo werekanye ubutwari mu kwerekana ko ari umuyobozi w’umunyakuri.

5. Amateka y’Africa yose ni mabi.

Abantu benshi biyumvisha ko Africa ari umugabane ufite amateka mabi cyane mu isi kurenza indi migabane, ngo Africa amateka yayo amenshi n’ayintambara ariko sibyo kuko tuzi Africa yabyaye abanyabwenge benshi ndetse nabakinnyi b’ibihangage nka Pele n’abandi benshi.

6. Africa ni umubumbe ubamo inyamaswa z’inkazi.

Abatuye uburengerazuba bw’isi by’umwihariko bibwira ko ngo Africa irimo inyamaswa z’inkazi ariko ntabwo baziko Africa irimo inyamaswa zikurura ba mukerarugendo nk’ingagi zo mu Rwanda.



7. Africa ni umubumbe utagira Technology.

Benshi mu batuye isi usanga baseka ikoranabuhanga ry’Africa ariko abantu bakwiye kumva ko uyu mubumbe ufite abahanga benshi bakomeye mu ikoranabuhanga bakora mu bigo bitandukanye byo mu is, ikagira n’abarimu bakomeye mu ma kaminuza atandukanye mu isi.

8. Africa ni umugabane uhora ushyushye.

ibi ntabwo aribyo kuko tuzi ihindagurika ry’ibihe mu bice bitandukanye byo ku mugabane wa Africa. Ubukonje n’ubushyuhe byose ni ibintu bihora bigurana muri Africa yo munsi ya equateur no hejuru yayo.

9. Ntabwo Africa yatera imbere nta baterankunga.

Iyi myumvire usanga na bamwe mu batuye Africa nabo bibwira ko ko badashobora gutera imbere nta nkunga y’amahanga. Ibi sibyo kuko n’abo bayitera inkunga bateye imbere bwa mbere ntawe ubibafashijemo.

10. Abanyafurika bose ni abasirimu.

Abanyaburayi benshi ndetse n’abaturuka impande zitandukanye z’isi baziko ngo abantu benshi muri Africa, kubera kugera mu migi irimo abasirimu n’isuku nka Kigali, ariko ibi sibyo kuko hari n’imigi irangwamo umwanda n’indwara nyinshi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU