Muri Kenya umusore witwa Horace Owiti Opiyo uzwi nka Forence ingano y’igitsina cye yatumye areka ishuri, ubuzima bwe bwamaze guhinduka nyuma yo kubagwa akaruhurwa umutwaro wari umuremereye cyane wanatumye yikura mu ishuri.

Ingano y’igitsina cye cyatumye areka ishuri


Forence uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko abamuzi bemeza ko kugira igitsina kinini cyane byatangiye kumubaho mu gihe yari agifite imyaka 10 ku buryo yaje no gufata umwanzuro wo kwikura mu ishuri mu mwaka wa 2006 nyuma y’uko abandi banyeshuri bamusekaga kubera ubwo bunini, nta mwambaro yabonaga washoboraga kubika neza ubugabo bwe ngo bubure kugaragara.

Bivugwa ko musore Horace Owiti Opiyo  ngo yaba yararumwe n’agakoko akiri muto akaba ariyo ntandaro y’ubwikube budasanzwe bw’igitsina cye, dore ko ngo kiyongereyeho inshuro makumyabiri zose ku gitsina yakagombye kuba afite.

Ingano y’igitsina cye cyatumye areka ishuri


Ibi ngo byaje gutera uyu musore kwibera mu buzima bwe bwa wenyine nta bandi bantu asabana nabo uretse umuvandimwe we witwa Eliza na nyirakuru babanaga gusa.

Forence avuga ko ibi ngo bikimara kuba yabibwiye nyirakuru we ati: “Narumwe n’agakoko karanyanduza, ariko ibi namubwiraga sinari mbyizeye neza, gusa icyo nibwiraga kandi nari nzi neza ni uko itari imirimo y’Imana ahubwo yari iya Satani.”

Uyu musore akomeza avuga ko atashoboraga kwicara kuko byari bimeze nk’aho ari amagi agiye kwicarira, aho bamwe mu bari bamufitiye impungenge bagiye bamugira inama yo kugana abavuzi ba gihanga ariko akabitera utwatsi.

Umuturanyi we niwe waje gufata icyemezo cyo gufotora ubugabo bwe abushyira ku rukuta rwa facebook asaba ubufasha, nyuma haza kuboneka umugiraneza wiyemeje kumuvuza bohereza ambulance iraza iramufata imugeza kwa muganga bamwitaho baramubaga.

Forence akimara kubagwa ngo yariruhukije kubera umutwaro yari amaze gutura wari waramubereye ikigeragezo, nyuma yo kubagwa ubu ngo akaba ameze neza nta kibazo, arashima Imana n’abagiraneza bamufashije.

Ingano y’igitsina cye cyatumye areka ishuri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU