Tariki ya 29 Kanama 2017 nibwo umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu k’umukunzi we Ndanda Alphonse, ihere ijisho amwe mumafoto y’ umwana wa Anita Pendo.

Anita Pendo na Ndanda Alphonse bibarutse umwana w'umuhungu
Anita Pendo yabyaranye na Ndanda Alphonse

Byari ibyishimo muri uyu muryango nyuma y’igihe kinini Anita Pendo agaragaza ko anyotewe no kubona umwana we w’imfura.




Nyuma yo kwibaruka yirinze gushyira hanze amafoto y’uyu mwana mu rwego rwo kwanga kumwerekana imbere y’imbaga y’abantu akiri uruhinja.

Anita Pendo ahamya ko atifuza ko umwana we yazakora akazi nkak'ababyeyi be
Anita Pendo ahamya ko atifuza ko umwana we yazakora akazi nkak’ababyeyi be

Mu minsi ishize Anita Pendo aherutse gutangaza ko atifuza ko umwana we yazaba umushyushyarugamba cyangwa se akaba umukinnyi nka Se, kuko ngo ntago yifuza ko umwana we yazakurira mu buzima nkubw’ababyeyi be.




Anita uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kuri ubu yashyize hanze ifoto y’umwana we amuteruye maze benshi bakomeza kumwifuriza amahirwe n’umugisha mu muryango we.

Umwana w'imfura wa Anita Pendo
Anita Pendo yasangije abakunzi be ifoto y’umwana we

Irebere amwe mu mafoto y’ umwana wa Anita Pendo Umwana w'imfura wa Anita Pendo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU