Knowless Butera yizihiza isabukuru ye ku italiki ya 01 Ukwakira buri mwaka, uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika nyarwanda kubera ibihangano bye bikundwa n’abatari bake yavutse mu mwaka wa 1990 , kuri uyu munsi Ishimwe Clement akaba yamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 27 y’amavuko.

amagambo yuzuye imitoma Clement yabwiye Knowless amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko



Producer Ishimwe Clement, umugabo wa Knowless yafashe iya mbere maze amwifuriza isabukuru nziza ndetse amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clement yandikiye umugore we Knowless amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza amwifuriza isabukuru nziza ndetse anamusezeranya kuzamukunda kugeza ku isegonda ya nyuma y’ubuzima bwe.

Clement yandikiye umugore we Knowless amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza amwifuriza isabukuru nziza



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU