Ikipe ya Rayon Sport yari yerekeje mu Bugesera gukina n’ikipe ya Bugesera ikipe ya Rayon Sport Ikaba itakaje amanota mu Bugesera aho itsinzwe n’iyi kipe igitego 1 kuri 0.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sport



Ku mukino wabereye mu Bugesera aho Rayon Sport yari yakinnye na Bugesera aho ikipe ya Rayon Sport itabashije koroherwa na Gato n’ikipe ya Bugesera aho byarangiye Bugesera itsinze igitego 1 cyatsinzwe na Dusange Bertin ku munota wa 49.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Bugesera



Ikipe ya Rayon Sport yagiye ibona amahirwe menshi yo gutsinda ibitego ariko ba rutahizamu ntibabashe kubyitwaramo neza mugihe mu mipira mike ba rutahizamu ba Bugesera babashije kubona imbere y’izamu rya Rayon Sport babashije kubonamo igitego kimwe.

Nyuma y’umunsi wa gatatu ikipe ya Rayon Sport ikaba ifite amanota 4 aho yanganyije na AS Kigali igatsinda Kiyovu ikaba itsinzwe na Bugesera mugihe ikipe ya Bugesera uyu ariwo mukino wambere ibashije gutsinda ikaba ifite amanota 3.

Uko indi mikino yagenze

Etincelles FC 1-1 Mukura VS

Kirehe FC 1-0 Musanze FC

Espoir FC 0- 0 Sunrise FC



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU