Umuhanzi Jay Polly nyuma y’igihe kitari gito atigaragaza mu ruhando rwa muzika yongeye kugarukana imbaraga zidasanzwe aho ari kugenda azenguruka igihugu akora ibitaramo bitandukanye.



Tuyishimire Joshua wamenyekanye nka Jay Polly numwe mu bahanzi bagize izina rikomeye cyane hano mu Rwanda ndetse abasha no kwegukana irushanwa rikomeye cyane hano mu Rwanda rya guma gusa uyu muhanzi akaba yari amaze igihe izina rye risa nkiryasubiye inyuma gusa uyu muhanzi akaba yongeye kugarukana imbaraga zidasanzwe aho ari kugenda azenguruka igihugu akora ibitaramo bitandukanye.



Nkuko Jay Polly yabitangarije Touchrwanda ngo yiyemeje kuzenguruka igihugu akora ibitaramo bitandukanye aho mu bitaramo ari kugenda akora ari mu rwego rwo gushishikariza abantu kurwanya ihohoterwa.

Jay Polly kandi akaba yanadutangarije ko igihe kigeze kugira ngo yongere agarure izina rye nkuko ryahoze rikomeye abanyarwanda bamukunda cyane igihe kirageze ngo yongere ashimishe abanyarwanda yerekane ko nubundi ibyo yahaga abanyarwanda ntaho byagiye ahubwo yabanje gufata akaruhuko kugira ngo agarukane izindi mbaraga.



Si ibyo gusa kandi kuko uyu muraperi agiye kwifatanya na Bulldog maze bataramire abanya Kigali mu gitaramo cyo kwishimana n’abakunzi babo batuye Kimisagara dore ko aba baraperi bataherukaga kuhakorera ibirori.

Jay Polly na Bulldog bazaririmbana
Jay Polly na Bulldog bazaririmbana

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki ya 15 Ukwakir 2017, kikaba kizabera muri Zag Nut Club i Kimisigara guhera ku isaha ya saa moya, Jay Polly na Bulldog bazafatanya n’abahanzi barimo M Izzo, Donado, Bng, Firestage na Rhinos, kwinjira bikaba ari amafaranga 2000 muri VIP na 1000 ahasanzwe.

Double ni umwe  mu bateguye iki gitaramo
Double ni umwe mu bateguye iki gitaramo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU