Umuririmbyi ukunzwe mu itsinda rya Just Family, Shema Jimmy yatunze agatoki abantu bose bakomeje kwibasira itsinda rya Urban Boyz nyuma y’ubukwe bwa Safi Madiba.

Shema Jimmy ni umwe mu bagize itsinda rya Just Family
Shema Jimmy ni umwe mu bagize itsinda rya Just Family



Chris, Bahati na Jimmy nibo baririmba muri Just Family
Chris, Bahati na Jimmy nibo baririmba muri Just Family

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 nibwo umuririmbyi Niyibikora Safi wo muri Urban Boyz yarushinganye na Niyonizera Judith maze abantu benshi bacika ururondogoro, bamwe baramwibasira abandi baramushima cyane bitewe n’umwanzuro yari amaze gufata.

Nyuma y’ubu bukwe, havutse andi makimbirane hagati y’abasore bagize iri tsinda maze bamwe batangira guhwihwisa ko Urban Boyz ishobora kuba igiye gusenyuka nubwo bo bashimangiye ko nta kintu gishobora kubatandukana kuko bamaze kuba umuryango.

Jimmy usanzwe uririmba mu itsinda rya Just Family yagize icyo asaba abantu bakomeje kwibasira Urban Boyz, ababwira ko nta kintu kidasanzwe cyabayeho ahubwo bagakwiye kubaha umwanzuro w’umuntu.

Jimmy avuga ko abantu badakwiye gukomeza kwibasira Urban Boyz
Jimmy avuga ko abantu badakwiye gukomeza kwibasira Urban Boyz



Mu kiganiro na Touchrwanda, Jimmy yagize ati “Mbere yo kuba icyamamare ubanza kuba uri umuntu, ibyabaye muri Urban Boyz n’ibintu byaba ku muntu uwo ariwe wese, ntago bikwiye ko abantu bibasira umuntu biturutse ku cyemezo yafashe, ku bwanjye numva bagakwiye kurekeraho kubiha cyane, ahubwo bagashyigikira ibikorwa byabo kugira ngo muzika nyarwanda ikomeze itere imbere.”

Tubibutse ko Jimmy afatanyije na bagenzi be baririmbana mu itsinda rya Just Family baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Nzasara ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.

Mu buzima busanzwe, Jimmy azwiho gucisha bugufi
Mu buzima busanzwe, Jimmy azwiho gucisha bugufi




Kanda hano wumve Nzasara ya Just Family



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU