Umuririmbyikazi ukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, Muyoboke Jody wamamaye ku izina rya Jody Phibi agiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala afatanyije na Rabadaba na Weasel&Radio.




Jody Phibi ni umuhanzikazi ukunzwe muri Africa y’iburasirazuba(East Africa), akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Madina, Ndacyashidikanya, Body, Birandenga n’izindi nyinshi.

Jody Phibi arakunzwe cyane mu Rwanda
Jody Phibi arakunzwe cyane mu Rwanda

Kuri ubu, Jody Phibi afatanyije na PromoafriKa ishinzwe kureberera inyungu ze bagiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda bafatanyije n’abahanzi bakomeye barimo Rabadaba, Weasel&Radio hamwe na Dj Africano.

Deejay Africano niwe uzaba arimo kuvanga imiziki
Deejay Africano niwe uzaba arimo kuvanga imiziki




Iki gitaramo kizaba tariki ya 3 Ugushyingo 2017, kikaba kizabera mu kabari gakomeye muri Kampala kitwa Cayenne Bar&Restaurant, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 15,000.

Jody Phibi azakora igitaramo afatanyije na Radio&Weasal hamwe na Rabadaba
Jody Phibi azakora igitaramo afatanyije na Radio&Weasal hamwe na Rabadaba




Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Jody Phibi bita For You

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU