Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukwakira 2017, umunyamahirwe witwa Bugingo Jonas utuye I Gikondo ho mu mujyi wa Kigali niwe wasekewe n’amahirwe yo kwegukana Moto muri gahunda Tunga na Airtel yateguwe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda.



Bugingo Jonas yegukanye Moto ya Gatanu muri gahunda ya Tunga na Airtel
Bugingo Jonas yegukanye Moto ya Gatanu muri gahunda ya Tunga na Airtel

Iyi gahunda ya Tunga na Airtel igamije gukomeza kurushaho kubaka umubano uhamye hagati ya Airtel n’abanyarwanda, hazatangwa Moto zigera kuri 12 hamwe n’imodoka ya Toyota Avanza ifite agaciro ka Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.




Jonas Bugingo wegukanye iyi moto yashimiye cyane Airtel maze avuga ko bamuhaye impano izamufasha  mu kurushaho kwiteza imbere mu bikorwa bye bya buri munsi.

Jonas Bugingo yashimiye Airtel kubwa Moto bamuhaye
Jonas Bugingo yashimiye Airtel kubwa Moto bamuhaye

Abayobozi ba Airtel bashimangiye ko hasigaye Moto zigera kuri zirindwi n’imodoka imwe bityo bakaba bakangurira abanyarwanda bakoresha Simcard za Airtel kugerageza amahirwe kugira ngo nabo babashe gutunga Moto cyangwa Imodoka.



Basoje bibutsa abantu bose bifuza gutombora Moto ko basabwa guhamagara kuri 155 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi burimo Umubare 1 ukohereza kuri 155 (SMS 1 to 155).

Ubuyobozi bwa Airtel burakangurira abantu gukomeza kugerageza amahirwe yabo
Ubuyobozi bwa Airtel burakangurira abantu gukomeza kugerageza amahirwe yabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU