Umuririmbyi ukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, Ruhumuriza James uzwi nka King James nyuma y’igihe kinini ahisha umukunzi we, kuri ubu yafotowe ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.




King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba, akaba yaratwaye ibihembo bikomeye nka Primus Guma Guma Super Star,  Salax Awards n’ibindi byinshi.

King James ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe
King James ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe




Tariki ya 10 Nzeri 2017 nibwo King James yerekeje muri  Leta zunze ubumwe za Amerika, bikaba bivugwa ko yari agiye mu kazi k’umuziki.

Mu ifoto yagiye ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017, King James yagaragaye ari kumwe n’inkumi iba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivugwa ko ariwe mukunzi we ndetse bashobora no kurushinga mu minsi ya vuba.

King James yafotowe ari kumwe n'umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
King James yafotowe ari kumwe n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

King James yongeye kuvugwaho ibijyanye n’abakobwa nyuma yuko umukobwa witwa Ishimwe Elcy byigeze kuvugwa ko bakundana ahishuye ko agiye kurushinga ndetse akanatangaza itariki y’ubukwe bwe.

Elcy wigeze kuvugwaho gukundana na King James agiye kurushinga
Elcy wigeze kuvugwaho gukundana na King James agiye kurushinga



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU