Ubwo Itel yzihizaga isabukuru y’imyaka icumi ibirori byabereye muri Mariott Knowless Butera na Ishimwe Clement umugabo we bakoreye ibidasanzwe muri ibi birori.



Butera Knowless watangiye gukorana niyo kompanyi icuruza amatelefone ya Itel muri Gashyantare 2017 yaririmbiye abantu bari batumiwe muri ibyo birori mu muziki w’ umwimerere (Live) aho mu bacurangaga hari harimo n’ umugabo we Ishimwe Clement bashimishije abitabiriye ibyo birori kurwego rwo hejuru.

Ibi birori byahembwemo abakozi ba Itel bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagiye bakora neza kurusha abandi, hanatangwa impano ku bakiliya batandukanye bari bitabiriye ibi birori.

Hahembwe abakozi ba Itel bakoze neza kurusha abandi



Muri ibi birori kandi hamuritswe telefone nshya zifite ikoranabuhanga rihambaye, izo zikaba zirimo Itel S32 na Itel S12 zifite umwihariko wo kwifata amafoto y’imbere azwi nka selfie, aho uyifite aba afite cameras ebyiri z’imbere zifata amafoto y’igitangaza ya HD. Izi telefone zose zifite ikoranabuhanga ku bijyanye no gukoresha internet yihuta ya 4G, ubwiza bw’amafoto n’ubwiza zigaragaza inyuma byose bizeye ko bizanyura abakiliya kurushaho. Iyi ya S32 ije irenze iya S31 yari isanzwe iri ku isoko kandi yarashimwe na benshi.

Itel yaboneyeho umwanya wo kumurika telefone zayo nshya z’agatangaza

Amwe mu mafoto yaranze ibyo birori

Abakozi ba Itel bakoze neza kurusha abandi bahawe ibihembo
Snipers yasusurukije abari bitabiriye ibirori
Ishimwe Clement (umugabo wa Knowless) yacurangiye Knowless abari bitabiriye ibirori bataha banyuzwe
Knowless mu muziki w’umwimerere yashimishije abitabiriye ibirori



Yvan Buravan na Jule Sentore ni bamwe mu bahanzi bari baje kwihera ijisho ibi birori
Young Grace,Phil Peter,Jules Sentore,Yvan Buravan na Lucky Nzeyimana bari bishimiye ibirori
Umuhanzikazi Asinah nawe yari yitabiriye ibi birori



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU