Umuririmbyikazi ukomeye mu Rwanda, Butera Knowless yatangaje umukinnyi wa ruhago akunda cyane ku isi, ndetse asobanura n’impamvu ituma amukunda kurusha abandi bose.

Knowless yatangaje umukinnyi akunda hagati ya Messi na Cristiano
Knowless yatangaje umukinnyi akunda hagati ya Messi na Cristiano

Butera ni umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane mu gihugu cy’u Rwanda, gusa abakunzi be benshi ntago bajya bamenya ibintu byinshi byihariye mu buzima bwe bwa buri munsi bitewe nuko badakunda kumuca iryera cyane.

Knowless burya ari mu mubare w’abakobwa bakunda kwirebera umupira w’amaguru, mu minsi ishize we n’umugabo we Ishimwe Clement berekeje mu gihugu cy’ubwongereza ndetse banasura ikibuga cy’ikipe ya Chelsea.

Knowless na Clement bigeze gusura ikibuga cya Chelsea, gusa ngo ntago ariyo kipe Knowless afana
Knowless na Clement bigeze gusura ikibuga cya Chelsea, gusa ngo ntago ariyo kipe Knowless afana

Knowless ubwo yaganiraga na Radio Isango, yabajijwe niba afana Chelsea dore ko yanageze ku kibuga cyayo maze atangaza ko atayikunda ahubwo afite umukinnyi akunda cyane k’uburyo afana n’ikipe uwo mukinnyi akinira.

Knowless yagize ati “Njyewe nikundira Lionel Messi, kuko n’umuntu usohoza inshingano ze, ntago ajya yijena mu buzima bwe nkuko Cristiano akomeza ibintu.”

Butera Knowless ngo akunda Messi, ndetse ikipe yose uyu mugabo azakinamo ninayo Butera azajya afana
Butera Knowless ngo akunda Messi, ndetse ikipe yose uyu mugabo azakinamo ninayo Butera azajya afana

Butera yavuze ko ikipe yose Lionel Messi azajyamo nawe ariyo azafana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU