Amakuru akomeje kugenda acicikana hirya no hino, arashimangira ko Masoudi Djuma wahoze atoza ikipe ya Rayon Sport ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC agasimbura umutoza Jimmy Mulisa.




Masoudi Djuma ni umwe mu batoza bavuzwe cyane mu mikino ya hano mu Rwanda, nyuma yuko atandukanye na Rayon Sport amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona benshi bakomeje kwibaza ikipe uyu mutoza azerekezamo.

Amwe mu makuru akomeje guhwihwiswa n’abantu aravuga ko Masoudi Djuma ashobora gushyira umukono ku masezerano yo gutoza ikipe ya APR FC, agasimbura Jimmy Mulisa utaratanze umusaruro yari yitezweho.

Biravugwa ko Masoudi Djuma ashobora gusimbira Jimmy Mulisa muri APR FC
Biravugwa ko Masoudi Djuma ashobora gusimbira Jimmy Mulisa muri APR FC

Aya makuru ntago aremezwa neza n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, gusa ku ruhande rwa Masoudi we ngo ni umutoza uri ku isoko, isaha n’isaha yiteguye gutoza ikipe bazumvikana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU