Umukunzi n’umusomyi wa touchrwanda yaratwandikiye adusaba kumugira inama bitewe n’ibikomere biremereye yahuye nabyo nyuma gushaka bitamuturutseho abitewe n’ubuzima yahuye nabwo ubwo yari akiri umukobwa,none arasaba inama z’icyo yakora.

Related image



Uyu mugore utashatse ko amazina ye atangazwa yatwandikiye atubwira uburyo yashatsemo agira ati: “yasabye ababyeyi ko twasohokana tukajyana kurya inkoko barabyemera, tuvuyeyo ansaba ko yaca mu rugo akagira ibyo afata, tugezeyo yanga kunsiga mu modoka ansaba ko twagerana mu rugo tugeze mu nzu yinjira mu cyumba cye ansiga muri salon afata ibyo yafataga arangije arasohoka, mu gihe ntegereje ko ambwira ngo tugende ahita ankingirana aragenda asiga ankingiranye, mbura ubumuhamagara mbura n’ubutabaza kuko bwari bwije, we yigira mu kabari agaruka nka saa munani z’ijoro musabye gutaha aranyemerera arambwira ngo sohoka ugende niba mbishoboye ariko kuko hari mu ijoro cyane, mubwira ko agomba kunjyana mu gitondo akajya gusobanurira murugo aho naraye, naraharaye ndara mu cyumba njyenyine, nawe arara muri salon.

Bukeye ntabwo yabikoze nk’uko twabisezeranye ngo tujyane murugo, ndetse ntiyanandeka ngo ntahe ahubwo yarongera arankingirana bimara ukwezi kose ku buryo yakoraga uko ashoboye kose akanzanira ibyo kurya byose ariko ntareke ngo nsohoke, gusa muri iyo minsi yose byabaye ngombwa ko niyakira nkaba umugore murugo, cyane ko nari narahungabaye bitewe n’uko nitekerezagaho nkumva ubuzima bwanjye bwarandenze, ntabwo twigeze turyamana na rimwe, muri uko kwezi kose namaze nkingiranye nakoreshaga toilet zo munzu n’ibyo nakeneraga byose akabinzanira.



Nyuma naje kubona igihe maze cyose kitanyemerera kuhava mfata umwanzuro ndahaguma mba umugore mu rugo tubyarana abana 2 .Muri uko gushakana nta na rimwe nigeze numva mwishimiye na gato. Mu gihe cyo kubaka urugo ( gutera akabariro) nta na rimwe nigeze ndangiza, muri uko kubana muri ubwo buryo niko yamfuhiraga n’abashyitsi baje ku musura nagirango ndabaganirije bamara kugenda akantuka ,intonganya zari zose. Nagezeho numva ubwo buzima ndabuhaze, nyuma aza no kumenaho amazi mpita mfata umwanzuro ndamuta ndigendera nisubirira iwacu. Kugeza ubu nahuzwe icyitwa umugabo cyose ku byuryo numva ntakongera gushaka”

Aya ni amagambo umusomyi wa touchrwanda yatwandikiye asaba inama. Mu gihe washaka kumugira inama watwandikira ubicishije ahandikirwa ibitekerezo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU