Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017, Umuririmbyi Ngabo Medard umaze kwigarurira imitima ya benshi afatanyije n’umuraperi Riderman bakoze igitaramo kitazibagirana mu karere ka Nyamasheke muri gahunda ya Airtel Music Tours.

Meddy yataramiye mu karere ka Nyamasheke
Meddy yataramiye mu karere ka Nyamasheke

Iyi gahunda ya Airtel Music Tours ni ubwa mbere ibereye mu karere ka Nyamasheke, bikaba biteganyijwe ko izagera mu tundi turere turimo Huye, Musanze na Rubavu, intego nyamukuru y’ibi bitaramo ni ugukomeza kuzamura umubano mwiza hagati ya Airtel n’abanyarwanda, si ibyo gusa kandi kuko harimo na gahunda ya “Tunga” izajya ihemba abanyamahirwe Moto n’imodoka.

Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi umuririmbyi Meddy atari mu Rwanda, yahisemo kuzataramira abakunzi be bari hirya no hino mu ntara z’igihugu badaheruka ku muca iryera.

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo Slowly yatangiriye urugendo(Tours) rw’ibitaramo bye mu karere ka Nyamasheke ho mu ntara y’uburengerazuba, akaba yakoranye n’abandi bahanzi nyarwanda banyuranye barimo n’umuraperi ukomeye cyane Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman.

Meddy yishimanye n'abaturage b'i Nyamasheke
Meddy yishimanye n’abaturage b’i Nyamasheke
Abantu bari bafite ibyishimo nyuma yo kubona Meddy na Riderman imbona nkubone
Abantu bari bafite ibyishimo nyuma yo kubona Meddy na Riderman imbona nkubone

Ahagana ku isaha ya saa cyenda nibwo ibi birori byatangiye, bikaba byatangijwe n’abashyushyarugamba bagendaga bahamagara abantu maze bakarushanwa kubyina bakabasha gutsindira bimwe mu bihembo bya Airtel.

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Mc Buryohe na Mc Brian nibo bayoboye ibi birori
Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Abamotari bari bakamejeje

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Uyu yahisemo gufata ifoto y’urwibutso

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Abantu bagiye barushanwa kubyina

Abashyushyarugamba barimo Mc Buryohe na Mc Brian bakomeje kugenda bashyushya abaturage ndetse bakanacishamo bagahamagara bamwe mu bahanzi nyarwanda bari basabye kuririmba maze bakigaragaza, mu bataramiye abaturage harimo Umuraperi Khalifan n’itsinda rya Better.

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Umuraperi Khalifan nawe yishimiwe cyane

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke

Nyuma y’ibi bikorwa, Niyitegeka Gratien benshi bakunze kwita Seburikoko nawe yaje asusurutsa abantu, ari nako ababwira gahunda Airtel yabateganyirije hamwe n’uburyo bashobora kwegukana Moto n’imodoka.

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko yitabiriye igitaramo cya Meddy
Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Sebu yasusurukije abantu abibutsa na gahunda za Airtel

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke

Nyuma ya Sebu, Umuraperi Riderman niwe wakurikiye ku rubyiniriro maze abakunzi be batagira ingano bamwakirana urugwiro ndetse bamufasha kuririmbana indirimbo ze zose, muzo yaririmbye harimo Abanyabirori, Cugusa, GOOMs n’izindi nyinshi.

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Umuraperi Riderman agiye kujya ku rubyiniriro
Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Riderman yerekanye ko akomeye cyane muri muzika nyarwanda
Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Yari yazanye n’umusore umufasha kuririmba
Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Riderman yarapye maze akurirwa ingofero

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke
Riderman yanyuraga mu bafana be

Meddy na Riderman bataramiye I Nyamasheke

Nyuma ya Riderman, Umuririmbyi Meddy wari utegerejwe na benshi niwe wahise aza ku rubyiniriro maze abantu barishima cyane nyuma y’imyaka 7 batamubona.

Meddy akigera ku rubyiniro yakiranywe urugwiro rudasanzwe
Meddy akigera ku rubyiniro yakiranywe urugwiro rudasanzwe

Abakunzi ba Muzika bishimiye kubona Meddy

Abakunzi ba Muzika bishimiye kubona Meddy
Abakunzi ba Muzika bishimiye kubona Meddy
Sebeya Band niyo yafashaga abahanzi
Sebeya Band niyo yafashaga abahanzi
Meddy yibanze cyane ku ndirimbo ze za kera
Meddy yibanze cyane ku ndirimbo ze za kera

Mubyo Meddy yatangaje akigera ku rubyiniriro,  yasabye abantu ko bafatanya maze bakaririmbana indirimbo ze za kera ashimangira ko yishimiye cyane gutaramira I Nyamasheke.

Meddy yaririmbye cyane indirimbo ze za kera zirimo nka Mubwire, Inkoramutima, Amayobera, Ese Urambona, hamwe n’izindi ze nshya zirimo Slowly, Sibyo n’izindi.

Meddy yaririmbye Amayobera, Mubwire, Ese Urombona n'izindi nyinshi
Meddy yaririmbye Amayobera, Mubwire, Ese Urombona n’izindi nyinshi

Meddy yaririmbye Amayobera, Mubwire, Ese Urombona n'izindi nyinshi

Meddy yataramye biratinda, abakunzi be barishima cyane
Meddy yataramye biratinda, abakunzi be barishima cyane

Akanyamuneza mu maso ya Meddy
Akanyamuneza mu maso ya Meddy
Meddy yishimanye n'abaturage b'i Nyamasheke
Meddy yishimanye n’abaturage b’i Nyamasheke
Abantu bari bafite ibyishimo nyuma yo kubona Meddy na Riderman imbona nkubone
Abantu bari bafite ibyishimo nyuma yo kubona Meddy na Riderman imbona nkubone
Meddy yacishagamo agakirigita Gitari
Meddy yacishagamo agakirigita Gitari

Tubibutse ko nyuma yo kuva mu karere ka Nyamasheke, Meddy na Riderman bazahita bajya kuririmbira mu karere ka Huye, bagakurikizaho akarere ka Musanze hanyuma bagasoreza mu gitaramo gikomeye kizabera I Rubavu kizagaragaramo abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.

PHOTO CREDIT: MUGGAH ABRAH

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU