Mu gitaramo cya Airtel Muzika cyabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017, umuririmbyi Ngabo Meddy yarijije abakobwa karahava nawe amarangamutima aramurenga yenda guturika ngo arire.

Meddy yataramiye i Huye
Meddy yataramiye i Huye

Abantu benshi barishimye cyane nyuma yo kongera guca iryera Meddy
Abantu benshi barishimye cyane nyuma yo kongera guca iryera Meddy
Muri iki gitaramo cya Airtel Muzika, Meddy yafatanyije na Riderman
Muri iki gitaramo cya Airtel Muzika, Meddy yafatanyije na Riderman

Ubwo yataramiraga mu karere ka Huye mu gitaramo cya Airtel Muzika cyabaga ku nshuro yacyo ya kabiri, Meddy yaririje abakobwa bamukunda biratinda maze nawe amarangamutima aramufata yenda kurira gusa arihangana bya kigabo.

Abakobwa benshi bari bafite amarangamutima ni abanyeshuri bo mu kigo cyubatse munsi yahabereye igitaramo, aba banyeshuri basabye uruhushya ryo kujya kureba igitaramo bararubima, bahitamo kwandikira Meddy urupapuro rugaragaza uburyo bamukunda, Meddy akimara kurusoma yahise agira amarangamutima menshi, asa nkuguye mu kantu yenda kurira gusa yihagararaho.

Abanyeshuri bimwe uruhushya rwo kujya kureba Meddy maze bamwandikira ibaruwa
Abanyeshuri bimwe uruhushya rwo kujya kureba Meddy maze bamwandikira ibaruwa

Bamwe barebye iki gitaramo bafunguranye mu kigo cyabo
Bamwe barebye iki gitaramo bafungiranye mu kigo cyabo
Abanyeshuri bamwe bazanye amakayi kugira ngo Meddy abasinyire
Abanyeshuri bamwe bazanye amakayi kugira ngo Meddy abasinyire
Uyu yahamagawe ku rubyiniriro maze ararira
Uyu yahamagawe ku rubyiniriro maze ararira
Ababashije guhoberana na Meddy habuze gato ngo bange kumurekura
Ababashije guhoberana na Meddy habuze gato ngo bange kumurekura
Amarira yari menshi ku bakunzi ba Meddy
Amarira yari menshi ku bakunzi ba Meddy

Umukobwa yararize atabarwa nuko Meddy amuhobeye
Umukobwa yararize atabarwa nuko Meddy amuhobeye
Byabaye Ngombwa ko Croix Rouge itabara
Byabaye Ngombwa ko Croix Rouge itabara
Abahungu bari bishimye cyane
Abahungu bari bishimye cyane
Amarangamutima yari yabishe bahitamo kuririmbana na Meddy
Amarangamutima yari yabishe bahitamo kuririmbana na Meddy

Amarangamutima yari yabishe bahitamo kuririmbana na Meddy

Bamwe mu bakobwa babashije kubonana na Meddy imbona nkubone yarabasuhuje maze bumva bari mu yindi si, bamwe kwihangana birabananira maze baraturika bararira.

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo Slowly, biteganyijwe ko azahita ajya kuririmba mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu, mu gitaramo kitezwemo impinduka zidasanzwe, akaba ari nacyo cya nyuma mu bitaramo bya Airtel Muzika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU