Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste (Migi ) nyuma yaho ikipe ya APR Fc itangaje ko uyu mukinnyi agiye kuyerekezamo ndetse bamaze no kuvugana Migi akaba yabihakanye yivuye inyuma ahamya ko nta biganiro yigeze agirana na APR Fc.



Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gusesekara amakuru avuga ko mu kwezi kwa mbere ikipe ya APR Fc yifuza kongera abakinnyi bashya mu ikipe yabo aribo Migi,Kagere na Tuyisenge Jacques gusa Migi akaba yahakanye aya makuru ndetse anatangaza ko nta biganiro yigeze agirana na APR Fc.

Mu kiganiro Migi yagiranye numunyamakuru wimwe muri Radiyo zikorera hano mu Rwanda witwa Muramira Regis ku rubuga rwa whatsapp akaba yahakanye aya makuru ndetse anemeza ko nta biganiro yigeze agirana na APR Fc.



Irebere ibiganiro Regis yagiranye na Migi kuri Whatsapp





TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU