Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ari mu bakobwa bakoze imyitozo yo kwerekana imbyino ziranga umuco mu marushanwa ya Miss World 2017 azabera mu gihugu cy’ubushinwa.




Tariki ya 20 Ukwakira 2017 nibwo Miss Elsa yageze mu gihugu cy’ubushinwa guhatana n’abakobwa bagera ku ijana na mirongo itatu (130) baturutse mu bihugu binyuranye byo ku isi.

Aba bakobwa bakimara kugera muri Hotel ya Oasis O.City iherereye mu Mujyi wa Shenzhen bakiranywe urugwiro maze baganira n’abashinzwe gutegura iki gikorwa, bababwira zimwe muri gahunda bagiye kujya bakora mu rwego rwo kwitegura neza irushanwa nyamukuru.

Igikorwa cya mbere bahereyeho ni imyitozo y’imbyino ziranga umuco w’igihugu bakomokamo mu rwego rwo gushakisha amanota azatangwa mu myiyereko y’agace kagaruwe mu irushanwa kitwa “Dances of the World”.




Elsa yitoje kubyina imbyino za Kinyarwanda, akaba yari yambaye imyambaro igizwe n’ibara ry’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwerekana igihugu ahagarariye.

Elsa yitoje imbyino gakondo yambaye imyambaro yiganjemo amabara y'ibender ary'u Rwanda
Elsa yitoje imbyino gakondo yambaye imyambaro yiganjemo amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Ibirori nyamukuru byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’isi 207 bizabera ahitwa Sanya City Arena, ku wa 18 Ugushyingo 2017.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU