Uwase Hirwa Honoline wamamaye nka “Miss Igisabo” yanze guserukana umwambaro wa Bikini mu marushanwa ya Miss Earth yitabiriye arimo kubera mu gihugu cya Philippines.




Uwase Honoline yuriye rutema ikirere ku Itariki ya 7 Ukwakira 2017, icyo gihe akaba yaratangaje ko yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo azaheshe isura nziza igihugu cy’u Rwanda.

Abakobwa bose uko ari 90 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru

Nyuma yuko abakobwa bose bahatanye muri iri rushanwa bari bamaze kugiranaga ibiganiro n’abaritegura, hahise hakurikiraho igikorwa cyo kwiyerekana mu mwambaro wo kogana uzwi cyane nka “Bikini” gusa Miss Igisabo yanze kwambara uyu mwambaro ahitamo kwerekana impano yo kuririmba.

Abakobwa bahatanye na Honoline baserutse bambaye Bikini gusa we yanze kuyambara
Abakobwa bahatanye na Honoline baserutse bambaye Bikini gusa we yanze kuyambara




Mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko akunda U Rwanda ndetse yiteguye kuzarurwanirira Ishyaka Kugeza apfuye, ibi byatumye abantu benshi bibazaga impamvu atambaye Bikini bahita basubizwa.

Honoline avuga ko yiteguye guhesha isura nziza u Rwanda
Honoline avuga ko yiteguye guhesha isura nziza u Rwanda

Muri aya marushanwa, Miss Igisabo n’abandi bakobwa babonanye n’icyamamare Steven Seagal ukunzwe cyane ku isi, uyu mugabo akaba ari umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa.

Icyamamare Steven Seagal ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Icyamamare Steven Seagal ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU