Uwase Hirwa Honoline wamamaye nka Miss Igisabo yaserukanye imyambaro yiganjemo Isutiya n’igitambaro gihisha imiterere ye mu rwego rwo kurushaho kwerekena ko atazigera yambara Bikini muri Miss Earth 2017.

Miss Igisabo akomeje gutsimbarara ko atazigera yambara Bikini
Uwase Hirwa Honoline akomeje gutsimbarara ko atazigera yambara Bikini

Iri rushanwa rya Miss Earth 2017 riri kubera muri Philippine rihuriza hamwe ba Nyampinga bazwi cyane mu myidagaduro mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ikirere n’ibidukikije.

Mu gikorwa cyabereye ahitwa Century Park Hotel Manila, Abakobwa bose bahatanye muri iri rushanwa basabwe kwerekana ubwiza n’imiterere y’umubiri wabo imbere y’abantu mbarwa biganjemo n’abagize akanama nkemurampaka, muri iyi myiyereko bashakaga kugenzuraga abafite ikimero cyiza kurusha abandi kugira ngo bahabwe amanota.

Abandi bakobwa baserutse bambaye Bikini kugira ngo babone amanota menshi

Miss Igisabo uherutse kwanga kwambara Bikini agaserukana ikanzu igera ku birenge yongeye kwanga kwambara Bikini imbere y’abagize akanama Nkemurampaka maze aserukana Isutiya n’igitambaro yari yakenyeye mu gihe bagenzi be bose bari bambaye Bikini

Miss Igisabo yaserutse yambaye Isutiya, akenyeye igitambaro
Miss Igisabo yaserutse yambaye Isutiya, akenyeye igitambaro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU