Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, Miss Umutoni Uwase Belinda wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera bagiye kuzibanira akaramata.

Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera
Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera

Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera

Uwase Belinda w’imyaka 21 ari mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cyabahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, akaba yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Ibirori byo gusaba no gukwa uyu mwari byabereye muri Sunset Garden i Kagugu ho mu mujyi wa Kigali, bikaba byari byitabiriwe n’imiryango, inshuti ze hamwe n’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2017.

Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera

Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera
Ibinyobwa byari byashyizweho amafoto ya Belinda na Theo

Bamwe mu bakobwa bazwi bagaragaye muri uyu muhango, harimo Umutesi Aisha, Ashimwe Fiona Doreen, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Nadia Mutesi ndetse na Umuhoza Simbi Fanique.

Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera
Bamwe mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda bari baje kwifatanya nawe

Miss Umutoni Uwase Belinda yasabwe ndetse aranakobwa n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera

Biteganyijwe ko nyuma yo gusaba no gukwa, Belinda na Theo bazahita bakora ibirori byo guhamya isezerano bazagirana n’Imana ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ahitwa Moriah Hill Resort ku Kibuye tariki ya 7 Ukwakira 2017.

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Belinda na Theo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU