Umuraperi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Mpe Enkoni ivuga ku buzima bugoye abasore babamo muri Ghetto zabo.

Bull Dogg ni umwe mu baraperi bagize itsinda rya Tuff Gang, akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka Mechament, He for she, Cinema, Imfubyi n’izindi nyinshi.

Bull Dogg ni umwe mu baraperi bakomeye cyane mu Rwanda
Bull Dogg ni umwe mu baraperi bakomeye cyane mu Rwanda



Nyuma y’igihe kitari gito ahugiye mu mishinga ya Tuff Gang, kuri ubu yongeye gushimisha abakunzi be maze abazanira indirimbo nshya yitwa Mpe Enkoni ivuga uburyo abasore babayeho nabi bakwiriye guhabwa inkoni zabafasha gusindagira mu buzima bwabo kugira ngo bamere neza.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Bull Dogg yagize ati “Mpe Enkoni ni ijambo riri mu rurimi rw’abagande, rikaba rishatse gusobanura guha inkoni umuntu umerewe nabi kugira ngo abashe kwiteza imbere ubuzima bwe bugende neza, abasore benshi babayeho mu buzima bubabaje muri Ghetto zabo, nkaba ngira ngo nabo bahabwe inkoni nziza zibamereshe neza basindagire mu buzima bwabo.”

Mpe Enkoni ya Bull Dogg ivuga ku buzima bugoye abajene babayemo ndetse nicyakorwa kugira ngo bamere neza
Mpe Enkoni ya Bull Dogg ivuga ku buzima bugoye abajene babayemo ndetse nicyakorwa kugira ngo bamere neza



Bull Dogg yakomeje avuga ko nyuma ya Mpe Enkoni azahita akora amashusho yayo noneho akabona gushyira hanze indi ndirimbo mu ntangiriro z’Ukuboza nayo ikoze mu buryo bwa Rap Music.

Mpe Enkoni yakozwe na Producer Trackslayer usanzwe ukorana bya hafi na Bull Dogg, ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment.

KANDA HANO WUMVE MPE ENKONI YA BULL DOG



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU