Umuririmbyi ukunzwe mu njyana ya Afro Beat, Kagame Mabano Eric uzwi ku izina rya Mr Kagame yiyunze umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi maze bahuriza hamwe imbaraga baririmba ku basore basigaye barigize uko batari.

Mr Kagame ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Ntimumumbaze, Dotcom, Muzika n’izindi nyinshi zitandukanye.

Mr Kagame arakunzwe cyane mu Rwanda
Mr Kagame arakunzwe cyane mu Rwanda



Kuri ubu, uyu muhanzi yiyunze kuri Danny Vumbi maze bakorana indirimbo yitwa “Ifoto” ivuga uburyo hariho abasore benshi basigaye baratwawe no kwimurika neza imbere y’inkumi nyamara wababaza ifaranga ugasanga mu mifuka yabo harera.

Danny Vumbi na Mr Kagame mu mashusho y'indirimbo Ifoto
Danny Vumbi na Mr Kagame mu mashusho y’indirimbo Ifoto



Indirimbo Ifoto ya Mr Kagame yibasira abasore b'abibone
Indirimbo Ifoto ya Mr Kagame yibasira abasore b’abibone

Iyi ndirimbo ije nyuma yiyitwa Dotcom nayo yari yiganjemo kwibasira abakobwa basigaye baratwawe n’imbuga nkoranyambaga, nta wundi murimo bakora uretse gushyira ubuzima bwabo kuri Instagram na Snapchat.

Iyi ndirimbo “Ifoto” yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment ikaba yarakozwe na Producer Evydecks, mu gihe amashusho yakozwe na Producer Fayzo.




Kanda hano Urebe “Ifoto” ya “Mr Kagame” na “Danny Vumbi”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU