Inkuru yavuzwe cyane mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, ni ubukwe bw’umuririmbyi Niyibikora Safi hamwe na Niyonizera Judith bemeranyije kubana akaramata nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko n’imbere y’ababyeyi.

mafoto yaranze ubukwe bwa Safi Madiba na Judith Niyonizera

mafoto yaranze ubukwe bwa Safi Madiba na Judith Niyonizera

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera ubukwe bwaba bombi kuko hariho nabacyekaga ko ari ibihuha gusa baza kuva ku izima nyuma yo kubona amafoto n’amashusho ya Safi na Judith basezerana imbere y’amategeko.

Muri ubu bukwe bw’uyu muririmbyi wo muri Urban Boyz, hagaragayemo ibyamamare binyuranye mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda, bamwe bari bamwambariye abandi baza nk’abatumirwa.

Bamwe mu byamamare nyarwanda bitabiriye ubukwe bwa Safi Madiba
Bamwe mu byamamare nyarwanda bitabiriye ubukwe bwa Safi Madiba

Icyatangaje abantu cyane ni ukubona Nizzo Muhamed uririmbana na Safi ataratashye ubu bukwe ndetse ntanagaragare ku rukiko, ibi byatumye abantu benshi bakomeza kwibaza ikibazo cyaba kiri hagati ya Safi na Nizzo.

Amakuru aturuka mu nshuti za Nizzo arahamya ko uyu musore atigeze atumirwa mu bukwe, ngo Safi yanze kugira icyo abwira Nizzo ku bijyanye n’ubukwe bwe, maze Nizzo nawe yanga kwirirwa avuga byinshi arituriza yanga no kujya mu bukwe kuko byari gufatwa nk’umuntu wagiye kuvumba.

Nizzo Kabosi ntago bigeze bamutumira mu bukwe, yari yigiriye muri gahunda ze
Nizzo Kabosi ntago bigeze bamutumira mu bukwe, yari yigiriye muri gahunda ze

Uretse Nizzo utaritabiriye ubu bukwe, Butera Knowless nawe wahoze akundana na Safi ntago yaciwe iryera muri ibi birori, ngo impamvu nyamukuru yamuteye kutajyayo ni uko atahawe Ubutumire ndetse bikaba byarahuriranye nuko yari yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu bantu bazwi bitabiriye ubukwe bwa Safi na Judith harimo Rwasa Denis, Riderman, Platini Nemeye, Humble Jizzo, David Bayingana, Uncle Austin, Queen Cha, Kid Gaju n’abandi benshi nkuko bigaragara mu mafoto.

Platini Nemeye, Humble Jizzo na Rwasa bari bambariye Safi Madiba
Platini Nemeye, Humble Jizzo na Rwasa bari bambariye Safi Madiba
Dennis Rwasa umenyerewe muma Filime
Dennis Rwasa umenyerewe muma Filime
David Bayingana, umunyamakuru ukomeye mu Rwanda
David Bayingana, umunyamakuru ukomeye mu Rwanda
Humble Jizzo uririmbana na Safi Madiba
Humble Jizzo uririmbana na Safi Madiba
Umuraperi Riderman na Platini Nemeye bari bambariye Safi
Umuraperi Riderman na Platini Nemeye bari bambariye Safi
Umuhanzikazi Queen Cha ufite icyo apfana na Safi nawe yari ahabaye
Umuhanzikazi Queen Cha ufite icyo apfana na Safi nawe yari ahabaye
Umuririmbyi Kid Gaju
Umuririmbyi Kid Gaju
Hope ni umwe mu baririmbye muri ibi birori
Hope ni umwe mu baririmbye muri ibi birori
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Uncle Austin nawe yari yabukereye
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austin nawe yari yabukereye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU