Umukinnyi Muhire Kevin wakiniraga ikipe ya Rayon Sport gusa kuri ubu yari amaze igihe atagaragara muri iyi kipe kuri ubu yamaze kwerekeza ku mugabane w’i Burayi.



Muhire Kevin wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports yari yongereye amasezerano mu minsi ishize muri iyi kipe ya Rayon Sports, ariko biza kurangira avuga ko atasinye amasezerano ahubwo yagurijwe na Rayon Sports amafaranga azayisubiza nyuma, ikintu abo muri Rayon Sports badakozwa, kuri ubu akaba yamaze kwerekeza ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukina mu ikipe imwe na Sibomana Papy.

Inshuti z’umugore wa Papy zari zaje kumusezera ubow yari agiye kujyana na Muhire Kevin asanga umugabo we

Kevin yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ari kumwe n’umufasha wa Patrick Sibomana usanze uyu musore hariya mu gihugu cya Belarus, aho bagiye kubana ndetse Muhire Kevin bikaba bivugwa ko nta geragezwa azakora kuko byose bisa nk’aho byamaze kurangira, ikizabaho ni uko azategereze ibyangombwa, nibimara kuboneka azahita atangira gukina.



Eric Rutanga wari inshuti magara na Sibomana Patrick (Papy) yari yaje gusezera ku mugore wa Papy

Muhire Kevin akaba agiye gukinira ikipe ya Hakhtyor Soligorsk mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus aho azaba akinana n’umunyarwanda Sibomana Patrick nawe werekeje muri iyi kipe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU