Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ibaruwa yerekana ko Bwana Patrick Antony Chinamasa yagizwe Minisitiri wa WhatsApp ushinzwe kuyobora amahuriro yo kuri Whatsapp mu gihugu cya Zimbabwe.

Patrick Antony Chinamasa



Iyi baruwa ikaba yashyizwe hanze nyuma y[uko Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, atangaje ko uyu mugabo agizwe Minisitiri w’umutekano wo kuri internet.

Iyi baruwa ikaba yatangaga amabwiriza y’ingenzi agomba gukurikizwa ku basanzwe bakoresha uru rubuga rwa WhatsApp:

1. Abayobozi bose b’amagurupe ya Whatsapp bagomba kuba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu kurinda umutekano wo kuri internet.

2. Abantu bari muri gurupe z’iyobowe n’utujuje ibyangombwa nkenerwa, bazafatwa nk’icyaha cyo kwigomeka.

3. Abantu bari muma gurupe azaba ataribaruzi muri Minisiteri ishinzwe whatsapp, bazabihanirwa bikomeye guhera taliki ya mbere Ugushyingo 2017.

Iyi baruwa yakomeje guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.
Nubwo iyi baruwa yahimbwe hagamijwe gutera urwenya kuri iyi minisiteri nshya, abenshi bemeza ko ari ukwima abaturage ubwisanzure ubagenzura ibyo bakoresha ku mbuga zabo.

Iyi baruwa yakomeje guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.



Iyi Minisiteri yashyizweho nyuma y’imyigaragambyo yabaye iteguwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, imyigaragambyo yatangijwe n’umwe mu bapasiteri witwa Evan Mawararire wo muri zimbabwe, aho abaturage bigumiraga munzu bifungiranye ntihagire ujya mu kazi, bose barwanya Leta ya Zimbabwe.

imyigaragambyo yabaye iteguwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook

Minisitiri Charamba avuga ko uyu mwanya washyizweho cyane cyane hagendewe ku mvururu zaturutse ku mbuga nkoranyambaga, gusa avuga ko bagiye gufata ingamba z’uburyo internet itakongera gukoreshwa mu buryo bwahungabanya umutekano.

Minisitiri Patrick Chinamasa azaba afite mu nshingano ze kugenzura ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gufatira ibihano abazikoresha nabi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU