Mutatsimpundu Denise ufatanya na Nzayisenga Charlotte bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, batahanye imidari ya zahabu bakuye muri Sierra Leone, byabahesheje kuzahagararira Afurika mu mikino y’ ibihugu bibarizwa mu muryango w’ abavuga ururimi rw’icyongereza.

Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bageze mu Rwanda uyu munsi

Nigeria bayitwaye umudali wa zahabu. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’aba bakobwa babiri (Denise na Charlotte) bakaba bazanye iyi tike y’ imikino ya Commonwealth, bayibonye nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 2-0, ku mukino wa nyuma waberaga I Freetown muri Sierra Leone, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Denise Mutatsimpundu yagiranye ikiganiro kihariye n’ urubuga rwa FRVB, aruhishurira ibanga bakoresheje kugirango batsinde imikino yose, ariko byumwihariko nta kipe n’ imwe ibashije byibuze kubatsinda iseti.

Mu magambo ye, Denise yashimangiye ko ikintu cya mbere cyabafashije ari ubunararibonye bamaze kugira, mu gihe bamaze bakinana.

Yagize ati: “Ikintu cyadufashije gutsinda, kandi nta seti n’ imwe dutakaje, ni experience (ubunararibonye) tumaze kugira, Kuko sinavuga ko twiteguye iri rushanwa igihe kinini”, Mutatsimpundu aganira na FRVB.”

Yakomeje adira ati: “Uko umuntu agenda akina compétitions (amarushanwa) nyinshi, agenda abona ikintu ashobora gutsindisha uwo bahanganye bitamugoye, Denise abishimangira. Nk’ urugero, nshobora gukina n’ ikipe warushye cyane, ariko ukiha umurongo uti: ‘iyi kipe ndayihata serivise zikomeye bityo ukabasha gutsinda byoroshye.”

Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bageze mu Rwanda uyu munsi

Umutoza Mudahinyuka Christophe asobanurira abo basize uko byagenze:

Umuyobozi wa FRVB Karekezi Léandre yashimiye aba bakobwa n’ ikipe y’igihugu y’ abagabo ikubutse mu gikombe cya Afurika mu Misiri. Iyi kipe yatsinze Sierra Leone, Mauritius, Seychelles na Nigeria, ikaba imaze gushimangira ko ku mugabane wa Afurika, ariyo ya mbere dore ko iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika giheruka.

Seychelles ni imwe muzo batsinze, kimwe na Sierra Leone yakiriye iyi mikino, barayitsinze.
Mutatsimpundu Denise usanzwe ukinira ikipe y’ ingabo z’ igihugu APR, yakomeje aduhishurira andi mabanga bakoresha mu gutsinda muri iki gihe.

Yagizeati: “Kwiga ku ikipe muzakina nayo, ukamenya ngo muri iyi kipe, ni uwuhe mukinnyi woroshye kurusha undi, mu buhe buryo kugirango ari we muza kunyuraho mugatsinda umukino.”

Mutatsimpundu Denise na mugenzi we Charlotte, bemeza ko kumenyerana bitaza utabikoreye, kuko bisaba gukina amarushanwa akomeye menshi atandukanye. Aba bakobwa bafite n’ ubunararibonye baherutse gukura mu gikombe cy’isi, imikino ya Commonwealth 2018, ikaba iteganyijwe kubera muri Australia ahitwa Gold Coast, Queensland guhera tariki ya 4-15, Mata, 2018.


Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bageze mu Rwanda uyu munsi

Iki gihugu cya Australia, kikaba kigiye kwakira iyi mikino ku nshuro ya gatanu yabo, kikaba cyarabiherewe uburenganzira mu Ugushyingo 2011.

Amezi atanu y’ imyiteguro mbere yo kwerekeza muri iyi mikino, iyi mikino ikaba ihuruza abakinnyi barenga 1000, bahatana mu mikino 18 itandukanye, u Rwanda akaba ari kimwe mu bihugu 70, bizitabira aya marushanwa mu mwaka utaha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU