Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kumara amezi abiri mu gihugu cy’u Rwanda.




Tariki ya 26 Kanama 2017 ahagana mu masaha ya saa cyenda n’iminota mirongo itanu nibwo Meddy yasesekaye mu mujyi wa Kigali, akaba yarakiranywe urugwiro rudasanzwe.

Abantu bamwe na bamwe barize kubera urukumbuzi
Meddy ubwo yageraga i Kigali yakiranywe urugwiro

Uyu muririmbyi ukunzwe cyane mu ndirimbo Slowly yakoze ibitaramo binyuranye birimo icya Mutzig Beer Fest cyabereye i Nyamata, hamwe n;ibitaramo bya Airtel Muzika byazengurutse mu ntara zinyuranye z’igihugu.




Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 ahagana ku isaha ya saa kumi nimwe (17h) nibwo Meddy yuriye rutema ikirere maze yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho amaze imyaka igera kuri irindwi.

Meddy yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Meddy yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Meddy ashobora kuzagaruka mu Rwanda ku kwezi k'Ukuboza
Meddy ashobora kuzagaruka mu Rwanda ku kwezi k’Ukuboza

Amakuru agera kuri Touchrwanda arahamya ko Meddy ashobora kuzagaruka mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza aho azaba aje gukora ibitaramo bisoza umwaka.



INDI NKURU WASOMA

Umuhanzi The Ben yamaze gusubira muri Amerika

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU