Umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys ariwe Nizzo Kaboss umaze iminsi itari micye avugwa cyane mu itangazamakuru kuri ubu abafana be bakomeje kumuhata utubazo tutoroshye bitewe n’ifoto aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

 Nizzo Kaboss mu tubazo twinshi nyuma y' ifoto yashyize hanze



Nkuko bigenda bigaragara mu bitekerezo abafana be bakomeje gutanga kuri iyo foto, birerekana ko bamwe mu bakunzi be bamwishimiye kandi bamukunda nk’uko bisanzwe, abandi bakerekana ko batishimiye iyo foto n’impungenge bibateye bamuhata ibibazo binyuranye.

Ifoto Nizzo aherutse gushyira kuri Instagram ikaba ikomeje kugarukwaho n’abakunzi be:

Nizzo mu tubazo twinshi nyuma y' ifoto yashyize hanze
Umwe mu bafana be ati: “Ufata izihe ko mbona ukanura amaso???”



Kuri aya mafoto yombi twashyizeho n’ubwo ari ifoto imwe, twashatse kugaragaza bimwe mu bitekerezo abakunzi ba Nizzo Kaboss bagiye batanga, umwe yibaza impamvu arekba kuriya bisa n’ago yafashe ku gasembuye agira ati: “usigaye ufata izihe kombona ukanura amaso???? “,  naho abandi bakamubaza niba koko umukunzi we biherutse kuvugwa ko yaje kumusura ari mu Rwanda, yandika agira ati: “Wawoo arihe uwo mukunzi wawe waguduye ariko abe atari nkibyo tumaze iminsi tubona.”

Wawoo arihe uwo mukunzi wawe waguduye ariko abe atari nkibyo tumaze iminsi tubona
Wawoo arihe uwo mukunzi wawe waguduye ariko abe atari nkibyo tumaze iminsi tubona



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU