Umuririmbyi ukunzwe mu itsinda rya Urban Boyz, Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Muhamed Kabossi yavuze ukuri kwe ku bijyanye n’amakuru agenda acicikana hirya no hino mu Rwanda avuga ko ashobora kuba yarabyaye hanze umwana we akitaba Imana, ndetse no kuba umukunzi we yaraje mu Rwanda kumusura.



Nizzo yabeshyuje amakuru avuga ko yabyaye umwana hanze, no kuba ngo umukunzi yarajye kumusura i Kigali
Nizzo yabeshyuje amakuru avuga ko yabyaye umwana hanze, no kuba ngo umukunzi we yaraje kumusura i Kigali

Mu kiganiro na Phil Peter wo ku Isango Star, Nizzo Kabosi yahamije ko ibintu byose byamuvuzweho ari ibinyoma by’akataraboneka, avuga ko abahanzi bakunze kubeshyerwa cyane kugira ngo abantu babicire izina.

Nizzo Kabossi asubiza ku makuru avuga ko umukunzi we ashobora kuba yaraje mu Rwanda kumusura yagize ati “ Mbooo barabeshya ntago ahari, gusa wenda mu minsi iri imbere bibaza ari byiza kuko inshuti yanjye ishobora kuzaba ihari.”

Nizzo Kabossi yahise asubiza ku makuru avuga ko ashobora kuba yarabyaye umwana hanze gusa uwo mwana akazi kwitaba Imana, yagize ati “ Ninkabyabindi Nyine bavuga ku bahanzi, nabaye Michael Jackson wo mu Rwanda, abahanzi barababeshyera pee.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU