Nizzo Muhamed, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys yandagajwe n’abafana be azira kuba ngo yaratereranye umwana bivugwa ko yaba yarabyaranye n’umukobwa akamwihakana kugeza ubwo uwo mwana apfuye ntacyo aramufasha.

Kuba ataritaye ku mwana yabyaye kugeza apfuye ngo biteye agahinda



Nizzo yibasiwe n’abafana be nyuma yo gushyira hanze ifoto ye aho bamwe bamushinje gutererana umwana bivugwa ko yabyaye i Rubavu kugeza aho uwo mwana yitabye imana harabuze amafaranga yo kumujyana kwa muganga. Uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri bivugwa ko Nizzo yabyaye i Rubavu akamwihakana yitabye Imana ku italiki ya 13 Ukwakira, nyina w’uyu mwana akaba avuga ko umwana we yazize kubura mutuelle kugirango ashobore kumuvuza neza, kandi akaba yarasabye Nizzo kumuha ubufasha kugirango uyu mwana avuzwe ariko Nizzo agakomeza kumwamaganira kure.

umwe mu bafana be amwandagaje amuziza kuba yaratereranye umwana yabyaye kugeza apfuye.
Ifoto Nizzo yashyize hanze igatuma bamwe mu bafana be batangira kutamuvuga neza.



Nyuma yuko Nizzo ashyize hanze iyi foto, bamwe mu bafana bakomeje kugenda bayivugaho byinshi kugeza aho umwe mu bafana be amwandagaje amuziza kuba yaratereranye umwana yabyaye kugeza apfuye.

Umwe mu bafana ba Nizzo wamwandagaje amuziza kuba yaratereranye umwana yabyaye mpaka apfuye.



Indi nkuru wasoma

Umwana bivugwa ko ari uwa Nizzo Kabossi yitabye Imana



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU