Umukino wo ku munsi wa kane wahuzaga ikipe ya APR Fc na Kiyovu Sport urangiye ikipe ya Kiyovu ivanyeho amateka mabi yarifite kuri APR Fc  ibasha kwegukana amanota atatu.



Umukino wahuzaga ikipe ya APR Fc na Kiyovu Sport wabereye kuri sitade ya Mumena urangiye ikipe ya Kiyovu Sport ivanyemo amateka mabi yari ifite kuri APR Fc yo kumara imyaka 12 itayitsinda.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sport



Kiyovu Sport yazanye imbaraga nyinshi ubona ko ishaka intsinzi kuri uyu mukino nubwo umukinnyi wa APR Fc wari utarabona ibyangombwa byo kuyikinira Omborenga Fitina yarari mu kibuga ntibyabujije ikipe ya Kiyovu Sport kubona amanota 3.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR fC

Kiyovu Sport yabonye igitego cyayo mugice cya mbere ku munota wa 33 kikaba cyatsinzwe na  Mustapha Francis ku makosa yakozwe n’umunyezamu wa APR Fc Kimenyi Yves bituma ibyishimo bitaha mu mitima y’abakunzi ba Kiyovu Sport.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU