Umuhanzikazi Uzamberumwana  Pacifique wamenyekanye nka Oda Paccy numwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda uyu muhanzi akaba yatangaje igihe yumva yifuza kuzakorera ubukwe.



Umuhanzikazi Oda Paccy uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Urban Boyz akaba yarayise Order uyu muhanzikazi akaba yatangaje ko yumva mueri 2020 agomba gukora ubukwe kuko yumvako aricyo gihe nyacyo.

Uyu muhanzikazi yabitangaje mu kiganiro yahaye Magic Fm aho yavuze ko muri 2020 azakora ubukwe byanga bikunze kuko ari umushinga yamaze gutegura akabona igihe nyacyo cyo kuwushyira mu ngiro ari muri uwo mwaka.



Uyu muhanzikazi yahise abazwa niba hari umukunzi afite bazakorana ubwo bukwe maze aseka cyane ahita avuga ko gukora ubukwe bidasaba kuba ufite umukunzi mumaranye igihe kirekire ahubwo icy’ingenzi ari ukwiyumvanamo no guhabwa umugisha n’Imana.

Yabanje akubita agatwenge[…] Ati: ”Ikingenzi ntago ari ugukundana n’umuntu imyaka myinshi kuko burya kubana n’umuntu biba bigoye, hari igihe uba uzi ko wize imico ye nyuma ukaza gusanga utamuzi kandi mwitwa ngo mwakundanye igihe kinini nyamara ugasanga abakundanye amezi 6 bararwubatse rurakomeye.”

Yunzemo ati: ”Burya Imana niyo yubakira umuntu rero kuba kugeza ubu nta mukunzi  mfite nta mpungenge binteye  kuko ku gihe nihaye hasigaye imyaka 2.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU