Umuhanzikazi Oda Paccy nyuma yo gushyira hanze ifoto yikingirije ikoma abenshi bakagenda bifotoza bamwiganye uyu muhanzikazi yibasiye abagerageje kumwigana bakarengera.

Ifoto ya Oda Paccy yikinzeho ikoma yaravuzwe cyane
Ifoto ya Oda P yikinzeho ikoma yaravuzwe cyane

Oda Paccy ubwo yashyiraga indirimbo ye nshyashya yise Order ari kumwe na Urban Boyz ku ifoto yashyize ifoto yikingirije ikoma kubice bye byibanga abenshi bagatangira kugenda bifotoza bagerageje kumwigana uyu muhanzikazi akaba yibasiye abamwiganye ariko bagakabya.

Oda Paccy nyuma yo gushyira hanze iyi foto abenshi bakaba baragiye bamwigana ndetse haza kuboneka nabambaye ubusa bagakabya Oda akaba yasabye kudakomeza kwambara ubusa babimwitirira kuko icyo yashakaga we yakigezeho.

Mu magambo ye akaba yagize ati: “Mwaramutse!nagirango mbwire abantu bose ko ifoto nifotoje nashakaga kwamamaza indirimbo ORDER , ariko ikaba yaragize ingaruka ku bantu benshi cyane cyane urubyiruko bamwe bakomeje kwambara ubusa bitwaje ifoto nkaba nshimira inkunga ya buri wese .ORDER yageze hanze ariko nkaba nsaba n’ urubyiruko kutarengera.”

Oda Paccy yasabye abantu bamwigana kwirinda kurengera
Oda yasabye abantu bamwigana kwirinda kurengera

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU