Nyuma y’amafoto akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga y’abantu bikinzeho amakoma mu rwego rwo kwigana Oda Paccy, Amag The Black we yavuze ko agiye guhangana n’abantu barimo kwangiza insina ngo barashaka amakoma yo kwambara.

Oda Paccy yibasiye Amag The Black
Oda Paccy yibasiye Amag The Black



Mu minsi ishize nibwo umuraperikazi Oda Paccy yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yikinzeho ikoma ry’insina, kuva ubwo abantu benshi bahise batangira kwigana uyu muhanzikazi bamwe banifotoza bambaye ubusa buri buri mu rwego rwo guhungabanya murandasi yo mu Rwanda.

Nyuma ya Oda Paccy hagise haduka inkundura y'amafoto menshi y'abantu bamwiganye
Nyuma ya Oda Paccy hagise haduka inkundura y’amafoto menshi y’abantu bamwiganye

Amag The Black nyuma yo kubona inkundura y’amafoto yacicikanye hirya no hino yahise ashyira hanze amashusho ari mu murima avuga ko ngo agiye guhangana n’abantu bose barimo kwangiza insina kugira ngo bigane Oda Paccy.



Amag The Black yavuze ko agiye guhangana n'abantu barimo kwangiza amakoma bakayifotozanya
Amag The Black yavuze ko agiye guhangana n’abantu barimo kwangiza amakoma bakayifotozanya

Nyuma yo kubona aya mashusho, Oda Paccy yavuze ko Amag The Black ari Kadamuheka irinda ibihingwa by’abantu kuko ngo kurwanya abifotoza nkawe ntiyabishobora.

Tubibutse ko muri iyi minsi, Umuraperi Hakizimana Aman uzwi nka Amag The Black afite indirimbo nshya yitwa Akarima k’Igikoni yakozwe na Producer Evydecks muri Touch Entertainment, ikaba yiganjemo amagambo akakaye.



Kanda hano wumve Akarima k’igikoni ya Amag The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU