Mu mpera z’icyumweru kirangiye, Olivier Karekezi yatangaje umukinnyi wamushimishije mu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino w’ishiraniro wo ku munsi wa kabiri wa shampiyona waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nahimana Shasir niwe mukinnyi washimishije Olivier Karekezi mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sport
Nahimana Shasir niwe mukinnyi washimishije Karekezi Olivier mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sport




Ni umukino wari uhanzwe amaso na benshi ukaba wararangiye ikipe ya Rayon Sport itsinze Kiyovu ibitego bibiri k’ubusa (2-0), ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Nahimana Shasir na Usengimana Faustin.

Karekezi Olivier, umutoza wa Rayon yatangaje umukinnyi wamushimishije cyane muri uyu mukino (Umukinnyi w’umunsi) ndetse avuga n’impamvu ariwe yahisemo.

Karekezi yagize ati: “Urebye abakinnyi bose bakoze neza gusa umukinnyi nakwitwa uwu munsi ni Nahimana Shasir kuko yaranshimishije cyane, yanyeretse ibikorwa ntari ntarigeze mubonaho kuva twatangira gukorana.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU