Umuraperi P Fla yibasiye uwashyize hanze indirimbo ye nshyashya atamuhaye uburenganzira ndetse anahamya ko uyu mu producer wayishyize hanze yifuzaga ko yahora mu makimbirane n’itsinda rya Tuff Gang.



P Fla umwe mu baraperi bakunzwe cyane hano mu Rwanda uyu muhanzi umaze igihe kitari gito afungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere uyu muhanzi akaba yibasiye Producer Aadmin Pro washyize hanze indirimbo ye yitwa Ibyahishuwe yemeza ko iyi ndirimbo yayikoze mu myaka itatu ishize uyu mu Producer wayikoze ngo akaba yayishyize hanze kugirango akomeze azane amakimbirane hagati ye na Bull Dogg kandi we atabyifuza.

Nkuko bamwe mu bakunzi be bavuye kumusura aho afungiye babitangarije Touchrwanda bakaba batubwiye ko uyu muhanzi aho afungiye ameze neza gusa akaba yararabajwe cyane nuko producer Aadmin pro yashyize hanze indirimbo yitwa Ibyahishuwe iyi ndirimbo ngo ikaba yarakozwe mu myaka itatu ishize ndetse akaba yari yaranze no kuyishyira hanze bitewe namagambo yari arimo yibasira abagize itsinda rya Tuff Gang kandi we akaba atarashakaga kuguma mu makimbirane niri tsinda ariyo mpamvu yari yafashe umwanzuro wo kuyihagarika ariko akaba yababajwe cyane nuko iyi ndirimbo yagiye hanze kandi atarabishakaga.



P Fla kandi akaba yatangaje ko mugihe agezemo ntampamvu yo kugirana amakimbirane numuntu uwariwe wese ndetse ko naramuka afunguwe ateganya gukora umuziki wubaka akareka kuririmba ibintu byamakimbirane ndetse ko nagungurwa agomba kwegera Aadmin pro akamubaza impamvu yashyize hanze iriya ndirimbo kandi yari abizi neza ko yari yaranze kuyishyira hanze kubera kwanga gukomeza ibintu byamakimbirane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU