Pep  Guadiola yishongoye kubihangange bahanganye anasobanura ku mpinduka ziri mu ikipe ya Manchester City nkimwe mu makipe afite ubusatirizi bukakaye muri shampiyona y’ubwongereza mumezi make ashize  Ubwo yaganiraga na skysports .



Uwahoze atoza ikipe zikunzwe cyane ku isi Barcelone na  Bayern Munchen, ubungubu akaba atoza ikipe yabaherwe  babarabu Manchester City. Yabanje kugorwa nimpinduka za Etihad Studium ubwo yananirwaga no guhagarika abahungub bi London CHELSEA mugutwara shampiyona ishize.

Muri iyi shampiyona yatangiye ya 2017-18, akaba ataratsindwa narimwe aho ayoboye urutonde rwa shampiyona akaba asiga umukeba wibihe byose ariwe Manchester United ho amanota 2 ubwo kuri uyu  wa gatandatu yanyagiraga  Stoke City ibitego 7 kuri 2.  Byahise biyizamura ikaba igejeje ibitego 29 mu mikino 8.



Guardiola akaba yatangaje intwaro ari gukoresha mu gutsinda amakipe aho yagize ati: “ shampiyona ishize ntitwabashije gutsinda uko bikwiye ariko ubungubu turikubikora neza, dufite ibyiyumviro byiza ko buri mukino tuba tugomba kuwubonamo igitego aribyo biri kudufasha cyane kuko dukinira gutsinda, bikanadufasha mu kuzamura imikinire yacu nkuko tuba tubyifuza”



Akaba yakomeje kandi agira ati “ntago twahinduye ikipe cyane ariko icyo twahinduye ni imitekerereze nimigirire mu mitsindire yaburimunsi.ntu mbaze impamvu kuko amahame yacu nayababwiyeho kenshi. Dufite kongeramo utuntu dukeya mukwihitisha no koroshya imigenzereze yacu  mugushakisha no gukora ibitego.

Yasoje avuga ko bigoye kubona ikipe ifite ubuhangange  budasanzwe nko kumara imikino myinshi idatsindwa kandi nayo igatsinda,ariko byose biva kubuhangange  twifitemo mukwataka no mu kurinda izamu,niyo mpamvu dufite imibare myiza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU