Producer Muhire Clement ukoresha izina rya “Mici” yaje gukorera mu Rwanda ibijyanye no gufata amashusho, akaba yemeza ko agiye kwerekana itandukaniro rihambaye.

Muhire Clement ukoresha izina rya "Mici" niwe umwe mu batunganya amashusho yo ku rwego rwo hejuru
Muhire Clement ukoresha izina rya “Mici” ni umwe mu batunganya amashusho yo ku rwego rwo hejuru

Uyu musore amaze igihe kinini mu buhinde, akaba yaratangiye ibyo gutunganya amashusho ahagana mu mwaka wa 2016, icyo gihe yatangije ikigo cyitwa “A Mici Film Production” ikaba yaratangiriye muri India, gusa bahitamo kwagura imipaka, kuri ubu bakaba batangiye no gukorera mu Rwanda mu Karere ka Musanze.



A Mici Film Production yatangiye gukorera mu Rwanda, mu karere ka Musanze
A Mici Film Production yatangiye gukorera mu Rwanda, mu karere ka Musanze

Clement yaganiriye na Touchrwanda maze atubwira byinshi ku mikorerere ye ndetse n’ibikorwa yitegura gukora kugira ngo arusheho kwerekana itandukaniro muri Video Production

Mici yagize ati “Kuri njyewe gukorera mu Rwanda nibyo bizanyorohera bikananteza imbere kuko m’Ubuhinde nta bahanzi nyarwanda babigize umwuga benshi bariyo, Ino abahanzi ni benshi Kandi babigize umwuga ndizera ko tuzakorana neza tugaha abanyarwanda ibyiza bakwiye, nagiye Muri video directing kuko mbikunda cyane, intego ya mbere ni ugukoresha imbaraga zose kugira ngo ntange ibintu bimeze neza ntitaye ku mafaranga nzagukura mubyo nkora kandi ndizera ko abanyarwanda bakunda ibikorwa byacu.”




Kuva yatangira gukora ibijyanye n’amashusho yabashije kwegukana igihembo cya Best Short Film m’ubuhinde, bakaba barakimuhaye kubera filime yakoze yitwa “Never Give Up,” wifuza kubonana n’uyu musore wamwandikira kuri Email ya micifilmproduction@gmail.com

Producer Mici yahawe igihembo cya Filime yayoboye yabashije kwitwara neza
Producer Mici yahawe igihembo cya Filime yayoboye yabashije kwitwara neza
Mici yigiye mu buhinde
Mici yigiye mu buhinde



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU