Producer ukomoka mu gihugu cya Uganda Danz Kumapesa akaba yari umwe mu ba Producer bari bamaze kugira izina rikomeye ndetse akaba yari afitanye numushinga na Charly na Nina yamaze kwitaba Imana.



Daniel Mukisa (Danz Kumapesa ) yari umwe mu ba Producer bari bamaze kugira izina rikomeye haba muri Uganda ndetse no kurwego mpuzamahanga ndetse akaba yarafitanye umushinga w’indirimbo n’itsinda rya Charly na Nina akaba yitabye Imana nyuma y’iminsi mike atewe n’ibisambo.

Inkuru y’urupfu rwa Danz Kumapesa yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ukwakira 2017, ije ikurikira igitero cy’amabandi aherutse kumutera akamucucura utwe twose ndetse akanamusiga ari intere. Uyu mugabo yitabye Imana mu gihe yari afite indirimbo ari gukora  y’itsinda rya Charly na Nina ryo mu Rwanda ryahuriyemo na Bebe Cool wari usanzwe ukorana bya hafi n’uyu muproducer.



Uyu musore wari ufite imyaka 20, yakoze indirimbo za Bebe Cool zirimo iri guca ibintu muri iyi minsi yitwa Mbozi za Malwa yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol. Yanakoranaga  n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Winnie Mwangi, Rema n’abandi benshi bakomeye.

Urupfu rw’uyu musore rwababaje benshi kubera ukuntu yari umunyempano mu batunganya indirimbo ndetse akaba yari akiri muto mu myaka ku buryo yatangaga icyizere gikomeye cyo kuzaba umwe mubakora uyu mwuga bakomeye muri Afurika yose.

Muri Kamena 2017 , nibwo uyu musore yari yatangiye kuvugwa ko yapfuye gusa ibitaro yari arwariyemo biza kwemeza ko ari muzima kandi akaba ari gutora agatege akaba yaratangaga icyizere cyo gukira, gusa ntibyaje gukunda kuko byarangiye avuye mu mubiri.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU