Mugemana Yvonne, umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye mu muziki nka Queen Cha ubwo yaganira n’itangazamakuru, yirinze kugira byinshi avuga ku byerekeranye n’ubukwe bwa mubyara we Safi Madiba.

Queen Cha yashyize agira icyo avuga ku bukwe bwa Safi na Judith



Mu kiganiro Celebz Magazine cyo kuri Radio Flash FM, Queen Cha yabajijwe uko yaba yarakiriye ubukwe bw’umuhanzi Safi Madiba bafitanye isano ya hafi, dore ko umwe ari mubyara wundi ubukwe butavuweho kimwe n’abantu batandukanye, avuga ko nta kintu yabivugaho usibye kumushimira no kumwifuriza umugisha mu buzima bushya yatangiye.

Queen Cha yagize ati: “Sinzi ko hari ibintu birebire nabivugaho gusa ahubwo navuga ko yateye intambwe ishimishije, ni bintu tuba dukwiye gushima, ni icyemezo umuntu yakwita icyemezo cy’abantu b’abagabo kuri njyewe. I am proud of him icyemezo yafashe narakishimiye ndanamwifuriza ibyiza byinshi imigisha myinsi mu ntambwe yateye mu buzima bwe bushyashya.”

Cha udaherutse kwereka abakunzi be igihangano gishya abajijwe impamvu nta ndirimbo nshya ashyira hanze, iheruka yise  “Baby Love” yakoze afatanyije na mubyara we Safi ikaba imaze igihe, yavuze ko mu minsi mike agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ishusho y’urukondo”  yakozwe na producer Junior Multi System.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU