Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, Umuririmbyi Safi(Madiba) Niyibikora yasezeranye imbere y’amategeko na Niyonizera Judith bagiye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.



Safi Madiba na Judith basezeranye imbere y'amategeko
Safi Madiba na Judith basezeranye imbere y’amategeko

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko Safi na Judith bagiye kurushinga bakabana nk’umugabo n’umugore maze hirya no hino mu Rwanda abantu baravugishwa cyane ariko ba nyirubwite barinda kugira icyo babivugaho.

Nkuko aba bombi babirahiriye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera, Safi na Judith bagiye kwibanira akaramata nk’umugore n’umugabo.

Safi asinyira kuzabana akaramata na Judith
Safi asinyira kuzabana akaramata na Judith
Judith nawe yasinyiye kuzabana akaramata na Madiba
Judith nawe yasinyiye kuzabana akaramata na Madiba

Biteganyijwe ko nyuma yo kurahira, hari bukurikireho umuhango wo gusaba no gukwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, ahari bubere iyi mihango yose(Gusezerana no Gusaba no Gukwa) umutekano wakajijwe cyane k’uburyo bigoye kuhinjira utatumiwe.




Amwe mu mafoto agaragaza Safi Madiba arimo Gusezerana na Niyonizera Judith

Riderman niwe wabaye umubyeyi wa Safi Madiba
Riderman niwe wabaye umubyeyi wa Safi Madiba
Rwasa n'umurinzi wa Safi nabo baherekejeSafi Madiba mu rukiko
Rwasa n’umurinzi wa Safi nabo baherekejeSafi Madiba mu rukiko
Safi yicaranye na Judith barimo kumva icyo amategeko abasaba
Safi yicaranye na Judith barimo kumva icyo amategeko abasaba
Safi na Judith basezeranye imbere y'amategeko, bemeza ko bagomba kubana akaramata
Safi na Judith basezeranye imbere y’amategeko, bemeza ko bagomba kubana akaramata
Safi na Judith basuhuzanya n'umuyobozi w'umurenge
Safi na Judith basuhuzanya n’umuyobozi w’umurenge
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

PHOTO: LEWIS – INYARWANDA



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU