Sasha Vybz, producer wo muri Uganda kuri ubuuri gutunganya amashusho y’indirimbo Safi Madiba yakoranye na Meddy yahaye umugisha urugendo rushya Safi atangiye amwifuriza gukomeza gukora agatera imbere nk’abandi. 

Safi Madiba yaba yamaze gusezera muri Urban Boys



Ni inkuru idashobora kumvikana neza mu mitwe ya bafana ba Urban Boys, nyuma  y’imyaka icumi yari ishize bari mu muzika nyarwanda bagize iri tsinda rya Urban Boys, itsinda ryaranzwe n’ubwumvikane bucye hagati ya Safi na Nizzo!

Humble Jizzo, umwe mu bari bagize iri tsinda yakomeje kugaragaza ko ariwe mukuru muri aba basore batatu, ntiyakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru nubwo akenshi yari  aziko umuriro wakaga hagati ya safi na Nizzo.

Ntibyumvikana ko Safi na Nizzo bashobora kumarana imyaka ibiri nta numwe ushobora gusuhuza undi, wakwibaza uko bakorana imishinga itandukanye,bikaba ngombwa ko babanza kwihindura isura imbere y’abafana babo bakerekana ko ishyamba ari mweru.

Nkuko byakomeje guhwirahwiswa hirya no himo mu bitangazamakuru binyuranye, iherezo rya Urban Boys rikomeje kwigaragaza, ahanini binyuze mu mwuka mubi urimo kuburyo ababirebera hafi bahamya ko iryo tsinda rigiye gutandukana nta kabuza.

ibi bikaba byaratangiye kuvugwavugwa ubwo Safi yakoraga ubukwe ntatumire Nizzo, Nizzo nawe agatangaza ko atashobora kwitwa umuvumbyi. Safi yumvikanye avuga ko atari ngomba gutumira umuvundimwe, ko umuvandimwe nta muntu umutumira.

Aha yabivuze agira ati: “abavandimwe ntago ubaha ubutumire na Humble Jizzo na Riderman n’ubwo banyambariye ntabwo nabahaye , abantu baje mu bukwe bwanjye bose si uko nabahaye ubutumire hari abantu ubuha n’abo utabuha… , Nizzo ni umwe mubo mu muryango ubwo se nari kumutumira nte?”



Muyoboke Alex wabanye nabo igihe kigera mu myaka ine, yatangaje ko aba bombi bajyaga barwana ariko nyuma bakiyumangana kugirango abafana n’abandi bose batagira icyo bamenya nyamara bicika.

Nizzo yabwiye KT Idols ko uwo mwuka mubi wo mu myaka umunani ishize wafashe indi ntera kuburyo bamaze imyaka batavugana nta n’uwoherereza undi ubutumwa bugufi haba kuri WhatsApp, Facebook cyangwa se no kuzindi mbuga nkoranyambaga cyangwa n’ahandi.

Nizzo yagize ati: “ntago napfa kwibuka igihe maze ntavugana na Safi kuri telefoni gusa ndatekereza ari nk’imyaka ibiri, buriya icya mbere ni akazi, mushobora gukora akazi mutari inshuti byose birashoboka.”

Yakomeje asaba Safi ko yakwerurira abanyarwanda akavuga ko yavuye muri Urban Boys ubundi nabo bagakomeza gahunda za muzika nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: “Amaze gukora indirimbo nyinshi ku giti cye zishobora no kujya kuri album. Agenda muri Uganda ntabwo yambwiye, nabimenye gutyo mu binyamakuru.”

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru 29 Ukwakira 2017 nibwo Producer Sasha Vybz wo muri Uganda watunganyije amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram amagambo agaragaza ko Safi yamaze gufata urugendo rwa wenyine muri muzika.

Safi Madiba yamaze gusezera muri Urban Boys
Sasha yagaragaje ko Safi yavuye muri Urban Boys



Producer Sasha Vybz yanditse agira ati: “Uyu munsi ndi kumwe n’abahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki @Meddy na @Safi Madiba…Komeza utere imbere Safi ku rugendo rushya rwa muzika watangiye [Solo Career]..Ikirere niryo herezo..Ni ukuri watangiye urugendo rwa wenyine.”

Safi Madiba yaba yamaze gusezera muri Urban Boys

Aya magambo akaba yerekana ko Safi yamaze gusezera muri urbanBoys abinyujije kuri Sasha bamaranye iminsi igera kuri ibiri batunganya amashusho y’indirimbo Safi yakoranye na meddy, bivuze ko azi buri kimwe atashobora kubeshya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU