Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko akanatanga Inkwano, Umuririmbyi Niyibikora Safi yavuze akari ku mutima we, ndetse agenera Niyonizera Judithe imitoma ihebuje ihamya urukundo rudasanzwe amukunda.

Ku cyumweru tariki ya mbere (1) Ukwakira 2017 nibwo Safi na Judith basezeranye imbere y’amategeko, nyuma yaho Safi ahita ajya gusaba no gutanga inkwano mu muryango wa Judith, ibi birori bikaba byarabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku I Rebero.

Safi Madiba yabwiye Judith imitoma ihebuje
Safi Madiba yemeranyije na Judith kuzabana akaramata


Nyuma y’ibi birori, abantu benshi baravugishijwe cyane gusa Safi na Judith birinda kugira byinshi batangaza k’ubukwe bwabo, ariko ibyishimo byari byose mu muryango wabo.

Safi Madiba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyizeho ubutumwa burebure yageneye Judith, akaba yashimangiye urwo amukunda ndetse avuga ko Imana yamuhaye umugore w’ukuri.

Mu imitoma ihebuje, Madiba yagize ati: “Ndagushimiye Mana kuri uyu munsi w’ibyishimo wampaye mu buzima bwanjye, Wakoze kubera iyi mpano wampaye, igisobanuro cy’umugore nyawe, Umugore ufite umutima w’ukuri, umugore uzi kwita ku rukundo, umunyembaraga kandi wihangana, afite ubwiza karemano imbere n’inyuma ndetse arasenga, Ndagukunda cyane Judith, niwowe nahoze nifuza kugira ngo uze kuzuza ubuzima bwanjye, Nishimiye kuba ngiye kuzabana nawe mu buzima nsigaje ku Isi, Nzakora ibishoboka byose kugira ngo nzakubere umugabo wahoze wifuza, Imana izadufashe mu rugendo rushya dutangiye, It’s Madiba.”


Nyuma y’ubukwe biravugwa ko Safi na Judith bazahita bajya mu birwa byo muri Zanzibar kwishimirayo ukwezi kwa Buki, hanyuma bakazahita berekeza kuba muri Canada, dore uyu Judith asanzwe afiteyo ubwenegihugu.

Nyuma y'ubukwe, Safi na Judith bazahita bajya mu kwezi kwa Buki i Zanzibar, baveyo bahita berekeza muri Canada kwiberayo
Nyuma y’ubukwe, Safi na Judith bazahita bajya mu kwezi kwa Buki i Zanzibar, baveyo bahita berekeza muri Canada kwiberayo


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU