Safi Madiba (Niyibikora Safi), umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Urban Boyz yatangije umuryango utagamije inyungu yise ‘Madiba Foundation’ intego yawo akaba ari ukuzajya ufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

Madiba Foundation



Uyu munsi kuwa wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, nibwo uyu muhanzi yatangije kumugaragaro “Madiba Foundation”, aho yahise anatangiza ibikorwa byo gufasha abatishoboye batuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, mu kagari ka Nyakabanda ya mbere mu murenge wa Nyakabanda.

Muri iki gikorwa, Safi yahise afasha imiryango igizwe n’abantu 27 kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse abakennye cyane muri bo uyu muryango ubaha ibyo kurya birimo imiceri, amavuta, kawunga n’ibindi.

Madiba Foundation

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Safi yagize ati: “Iki gitekerezo nakigize kera ariko nari ntarabona ubushobozi. Nyuma naje kwwisuganya nanabiganiraho n’umufasha wanjye Judith arabyemera. Ubu ndi njyenyine ariko ndimo gushaka abandi bantu dufatanya kugirango dukomeze igikorwa cyo kwiyubaka ubwacu dufasha bagenzi bacu ndetse tunazamura igihugu cyacu.”

Madiba Foundation



Niyibikora Safi avuga ko agomba gushyira imbaraga zishoboka zose muri “Madiba Foundation” kuko icyifuzo cye ari ugukomeza ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no kwagura uyu muryango ukaba mugari ukajya ufasha abantu benshi.

Madiba Foundation

Muri uyu mudugudu wa Gapfupfu , mu kagari ka Nyakabanda ya mbere Safi yatangirije ibikorwa bya ‘Madiba Foundation’ niho yabaye igihe kinini mu busore bwe bikaba byaramufashije kumenya abafite ibibazo nk’umuntu wahabaye igihe kitari gito.

Madiba Foundation



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU