Kuri ubu ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Sibomana Abouba amasezerano y’imyaka ibiri, Abouba akaba yariamaze igihe cyegera umwaka asinye mu ikipe ya Rayon Sports.

Sibomana Abouba wakinaga muri Rayon Sports yageze muri APR FC



Abouba wari umaze igihe kirekire adakina kubera imvune, yaje muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari avuye muri Gor Mahia ariko kubera imvune yamushyize ku ruhande, uyu musore ntiyashoboye gukinira Rayon Sports, ibi bikaba byaratumye iyi kipe imukura mu bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino none birangiye asinyiye ikipe ya APR FC.

Inkuru y’uko Abouba yashoboraga gukinira APR FC yatangiye kuvugwa ubwo murumuna we Ombolenga Fitina yasinyiraga APR FC none birangiye inkuru ibaye impamo aba basore bombi bagiye gukinira ikipe imwe.

Mu kiganiro Jimmy Mulisa yagiranye na Radio 10 yemeje aya makuru ndetse avuga ko Sibomana atarakira neza gusa mu minsi iri imbere azagaragara muri APR FC.

Abouba akaba agiye kwiyongera ku bwugarizi bwa APR FC cyane cyane ku ruhande rw’ibumoso rusanzwe rukinaho umusore Manishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU