Umuhanzi Sintex abifashijwemo na Arthur Nation akomeje kugenda yigarurira imitima y’abanyarwanda bitewe n’ubuhanga mu miririmbire ari kugenda yerekana muri muzika nyarwanda.



Kabera Arnold wamenyekanye nka Sintex n’umwe mu bahanzi bakomeje kujya mu mitima y’abanyarwanda kubera imiririmbire yuyu muhanzi ndetse n’amagambo agaragara mu ndirimbo ze abenshi bemeza ko ari umuhanga cyane ko aramutse yitaweho ari umwe mu bahanzi bazamura umuziki nyarwanda kurwego mpuzamahanga.

Sintex wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ntabyubuntu,Why na Super Star aherutse gushyira hanze mu minsi ishize ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye ndetse akaba ari kugenda anitabira bimwe mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda,  uyu muhanzi aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije byinshi ahishiye abakunzi ba muzika nyarwanda .

Sintex ari kumwe n’umuvandimwe we Rutura



Sintex aganira na Touchrwanda akaba yabitubwiye muri aya magambo”Hashize igihe kitari gito nkora muzika aho nagiye nkora indirimbo zitandukanye nka Indoro,Blessed,African Beauty ndetse nizindi nyinshi ariko ntizibashe kumenyekana cyane kubera kubura uwamfasha mu kumenyekanisha ibihangano byanjye gusa kuri ubu nkaba ndi gufashwa n’umuvandimwe wanjye Arthur (Rutura ) kandi nkaba nizeye ntashidikanya ko ibikorwa byacu biri kugenda bikundwa cyane bikaba bimpa icyizere yuko tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo tubashe kugera kubyo twiyemeje nka Arthur Nation”.

Arthur (Rutura ) ubusanzwe akaba ari umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba ari n’umunyamakuru wa Kiss Fm akaba ariwe wiyemeje gufasha umuvandimwe we Sintex mu bikorwa bye bya muzika.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU