Kereto Sokoine, umuhungu wa nyakwigendera Edward Moringe Sokoine wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Tanzania ku ngoma ya Perezida Jilius Nyerere yishwe n’umugore we kuri uyu wa 18 Ukwakira 2017

Kereto Sokoine, umuhungu wa nyakwigendera Edward Moringe Sokoine yishwe n'umugore we

Ubu bwicanyi bwabereye mu gihugu cya Tanzania mumujyi wa Arusha aho Sokoine n’umugore we bari batuye.

East Africa Television ( EATV) dukesha iyi nkuru mu busobanuro bwayo ntitanga impamvu nyirizina yatumye umugore yica umugabo we Kereto Sokoine, kuko ivuga ko bapfuye intonganya zisanzwe zo mu rugo.

Komanda wa Polisi mu mujyi wa Arusha, Charles Mkumbo yemeje amakuru y’urupfu rwa Sokoine avuga ko hakirimo gukorwa iperereza ariko umugore we yabaye acumbikiwe kuri polisi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU